Kigali

Abakunzi b’umuziki bashyizwe igorora mu gitaramo cya John Legend i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2025 18:18
0


Abakunzi b'umuziki mu ngeri zinyuranye bashaka kuzitabira igitaramo cy'umuryango “Move Afrika” kizaririmbamo umunyabigwi m muziki, John Legend, bashyizwe igorora aho buri wese ashobora kwinjira mu irushanwa rigamije gufasha abanyamahirwe gutsindira amatike.



John Legend azataramira i Kigali, ku wa 21 Gashyantare 2025 mu gitaramo kizabera muri BK Arena. Nyuma azakomereza mu Mujyi wa Lagos ahitwa Palms muri Nigeria, mu gitaramo kizaba tariki 25 Gashyantare 2025. 

Move Afrika, mu ntego zayo z’igihe kirekire, igamije guteza imbere ibitaramo by’uruhererekane by’umuziki mpuzamahanga muri Afrika, ubukangurambaga bw’ishoramari ry’ubukungu, guhanga imirimo no gushyigikira amahirwe yo kwihangira imirimo muri buri gihugu cyakira ibi bitaramo.

Umuhanzi John Legend yagize ati “Ni ishema kuri jye kandi nishimiye kuzakorera ibitaramo i Kigali na Lagos mu rugererekane rw’ibitaramo bizenguruka Afurika – Ni ibikorwa bitareba gusa ibitaramo by’akataraboneka, ahubwo binateza imbere ukwihangira imirimo ndetse bigatanga amahirwe y'imirimo, bigatuma urubyiruko rushobora gushyira imbaraga mu muziki ndetse no guhanga udushya muri Afurika”.

Yakomeje agira ati “Afurika ihora ari igihangange mu muco ku Isi, kandi nterwa ishema no kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki w’ibitaramo muri Afurika.”

Binyuze kuri 'Application' na 'Website' bya Global Citizen, hazabera tombora eshatu zitandukanye, aho umufana agerageza amahirwe yo gutsindira amatike abiri.

Kwitabira, bigusaba nibura kuba ufite amanota 20 wakuye muri 'Challenge' ya mbere. Ariko kandi uramutse udatsinze irushanwa rya mbere, wemerewe gukomeza izindi nshuro.

Guhatanira gutsindira itike za mbere byatangiye ku wa 14 Mutarama 2025 bizarangira tariki 29 Mutarama 2025. Irushanwa rizakomeza ku wa 30 Mutarama kugeza ku wa 5 Gashyantare 2025, ni mu gihe ikindi cyiciro kizaba tariki 6 Gashyantare 2025 kugeza tariki 12 Gashyantare 2025.

Abatsindiye amatike bazamenyeshwa binyuze kuri Email nyuma y'umunsi umwe w'irushanwa.

Abakoresha urubuga rwa Whatsapp batekerejweho nabo, kuko ho hazabera irushanwa rimwe gusa rizaba kugeza tariki 12 Gashyantare 2025. Abatsinze bose bazabimenyeshwa tariki 13 Gashyantare 2025 binyuze kuri WhatsApp.

Ku rubuga rwa WhatsApp umukunzi w'umuziki yiyandikisha yandika Nimero: +250 790 008 555, hanyuma akandikaho ijambo "I'm ready to take action."

Move Afrika y’uyu mwaka, ishyize imbere ubuvugizi ku iterambere rirambye no kuzamuka mu bukungu, hibandwa cyane ku gushimangira gahunda z’ubuzima muri Afurika.

Hamwe n’abafatanyabikorwa, Global Citizen izasaba Ibihugu by’Afurika kongera inkunga y’ubuzima bwo mu ngo, gushyira imbere ubuvuzi bw’ibanze, ubw’imibonano mpuzabitsina, hamwe n’ubuzima n’uburenganzira bw’imyororokere, kuzamura ishoramari ku isi mu ihagana n’ibibazo by’ubuzima, kandi no gufasha ibihugu mu kwishoboza mu gushyira igamba mu buzima.

Ntabwo aribyo gusa. Iyi Move Afrika izahuza abayobozi muri Leta n’abikorera, abafata byemezo, n’abafatanyabikorwa b’ingenzi kugirango bashyigikire impinduka za politiki zigamije gushyiraho imirimo no kuzamura urubyiruko gutanga umusanzu ku mugabane w’iterambere mu bukorikori.

Move Afrika ni umushinga watangijwe na Global Citizen ugamije gukemura ibibazo by’ubusumbane buri ku isi, binyuze mu guhanga akazi no gushyiraho amahirwe mu bucuruzi ku babyiruka ubu ku mugabane w’Afrika, ibyo bigakorwa binyuze mu ruhererekane rw’ibikorwa bya muzika bya buri mwaka.

Ibi bikorwa bya muzika bizakoreshwa mu kwerekana ibyiza by’Afurika ku isi, biteze imbere ishoramari mu baturage, bihuze abahanzi baho, abacuruzi, ibigo ndetse n’abakozi, kandi bitange amahirwe yo guteza imbere ubumenyi n’amahugurwa mu kazi.

Mu kugaragaza ubuhangange buhanitse, Move Afrika, izaba icyitegererezo cy’ibindi bitaramo, itange ibyishimo by’akataraboneka ku bahanzi no ku bakunzi babo, igaragaze urwego rushya mu bitaramo by’uruhererekane, byongere ubwitabire ku bahanzi bo ku rwego rw’isi n’abo mu karere, binongere kandi ubushobozi bw’imijyi mu kwakira ibitaramo bikomeye mu karere.

Move Afrika izajya yongera umubare w’ibihugu igezamo ibitaramo by’uruhererekane buri mwaka, ku buryo bizaba byiyongereye ku mugabane w’Afurika mu myaka itanu iri imbere.

Abafatanyabikorwa ba Move Afrika barimo pgLang hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)

Kanda hano utangire guhatanira gutsinda itike yo kuzinjira mu gitaramo cya John Legend

 

John Legend agiye gutaramira i Kigali, mu gitaramo kizaba tariki 21 Gashyantare 2025 muri BK Arena

  

John Legend aherutse kugaragaza ko atewe ishema no kuba agiye gutaramira i Kigali 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ALL OF ME' YA JOHN LEGEND

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND